English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kohereza abandi basirikare 2,700 muri Los Angeles, bakajya kunganira abandi 2,000 bari guhangana n'abigaragambya.

Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yanenze iki cyemezo avuga ko kitari ku ruhande rw'inyungu rusange z’abaturage ba Leta ayoboye.

Uyu muyobozi ku wa mbere w'iki cyumweru yari yatanze ikirego mu rukiko arega Leta ya Trump, avuga ko kohereza ingabo muri California byakozwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko Trump atigeze abanza kubimusaba.

Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize, nibwo imyigaragambyo yatangiye gukara mu baturage binubira bikomeye ibyemezo bya Leta, bavuga ko bisa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Iyi myigaragambyo yaje kuvamo imvururu, aho abigaragambya bamwe bateraga amabuye ku nzego z’umutekano ndetse batwika imodoka, mu gihe abashinzwe umutekano babasubizaga bakoresheje imyuka iryana mu maso.

Abaturage bamwe batuye mu duce nka Paramount aho abarenga 80% bafite inkomoko muri Mexique n’ibindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, nibo bashinjwa kuba barazanye bene wabo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika badafitiye ibyangombwa.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-11 11:15:09 CAT
Yasuwe: 230


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Trump-akomeje-kongera-abasirikare-bo-guhangana-nabimukira.php