English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF   

Mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) wagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wica abaturage bagera kuri 59.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano muri ako gace avuga ko ADF yagabye ibitero ikoresheje intwaro gakondo ndetse n’imbunda, igamije guhangabanya umutekano wábaturage, Abahitanywe n’ibi bitero barimo abagabo, abagore ndetse ndetse númubare munini wábana.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko inzego z’umutekano zahise zijya ahabereye ibyo bitero kugira ngo zitange ubufasha no gucunga umutekano, ndetse hanatangiye ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gushyingura abishwe.

Umutwe wa ADF umaze imyaka irenga 20 ukorera mu burasirazuba bwa Congo, uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica abaturage, gusahura no gusenya ibikorwa remezo. Uyu mutwe kandi umaze kugaragaza ubufatanye n’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga, bikaba bikomeje gutera impungenge abaturage b’ako karere.

Inzego z’umutekano za Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari (EACRF) n’iza Uganda (UPDF), zakajije ibikorwa byo kurwanya ADF mu rwego rwo guhashya ibikorwa byayo bikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-18 12:42:01 CAT
Yasuwe: 90


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-59-bishwe-ninyeshyama-zmutwe-wa-wa-ADF---.php