Rubavu:PDI yijeje ubuvugizi ku bibazo birimo irimbi nibaramuka batowe mu badepite
Abakandika b'Ishyaka Intangarugero muri Demokarasi bijeje ubuvugizi ku bibazo birimo irimbi ku baturage ba Rubavu nibaramuka babaguriye ikizere bakabatorera kujya mu nteko ishinga amategeko mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ubwo iri Shyaka ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rubavu umurenge wa Gisenyi akagari k'Umuganda mu mudugudu wa Muhato bamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame uhagarariye umuryango FPR INKOTANYI n'abadepite b'iri Shyaka mu nteko ishinga amategeko bavuze ko bashimye uko bakiriwe n'abaturage.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana Perezida wa PDI yavuze ko nibaramuka batorewe kujya mu nteko bazagira uruhare mu gukemura byinshi bakora ubuvugizi.
Yagize ati:"Isezerano duhaye Abanyarubavu tugendeye ku mikorere y'inteko harimo kuba tugiye kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy'irimbi rusange harimo kubakorera umuhanda ujyayo n'ibindi,aka karere tukazi neza kuko na mbere Ibiza bitera ku musozi wa Rubavu Nyakubahwa Paul KAGAME yabantumyeho dufata umwanzuro wanyuze buri wese,rero ndizeza ko nibadutora tutazabatenguha."
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yasobanuye impamvu zatumye bahitamo gushyigikira umukandida watanzwe na FPR INKOTANYI Paul KAGAME ndetse ishimangirwa n'abatuye Rubavu biganjemo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Mukamana Hadija yashimiye Paul KAGAME wabafashije gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka yemeza ko byatumye yiteza imbere arera abana be neza anashima kuba barashiriweho irerero.
Yagize ati:"ubu turambuka tugacuruza isambaza neza kandi dutuje,abana bacu bitabwaho mu marerero twataha tukabacura bishimye nta kibazo na kimwe bafite ibi ntabwo byari byarigeze bibaho,Paul KAGAME ushyigikiwe na PDI tubarizwamo yaduhaye igishoro,yaduhaye amahoro,yaduhaye umutekano yaduhaye byose ubwo se utamutora yatora nde."
Mu karere ka Rubavu hari hateraniye imbaga nyamwinshi yiganjemo abayoboke b'idini rya Islam,abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC,incuti zabo zo muri DRC n'abandi benshi banyuzwe n'ibikorwa bya PDI bifuza ko ibona imyanya mu nteko.
Ni ubwa mbere ishyaka Intangarugero Demokarasi ryitabiriye amatora y'abadepite ari ryinyine aho ngo ntacyo bizahindura mu mikoranire isanzwe mu nteko nibaramuka bagezemo.
Ibikorwa byo kwamamariza Paul KAGAME uhagarariye umuryango FPR INKOTANYI n'abadepite bamerewe na Komisiyo y'amatora bahagarariye PDI byabareye kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024 muri Rubavu hahuriye uturere tugize intara y'Iburengerazuba na Rusizi mu mirenge ya Bugarama na Kamembe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show