English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Uko amakipe y’u Rwanda yitwaye ku munsi wa mbere w’imikino ya CAVB Zone V.

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship) yatangiye neza, aho yose yatsinze imikino yayo ku munsi wa mbere.

Mu bagore, ikipe ya APR VC yatsinze Vision Volleyball Club yo muri Uganda ku maseti 3-0 mu mukino utayigoye cyane.

Mu bagabo, APR VC yatsinze Cobra VC yo muri Sudani y’Epfo amaseti 3-0, REG VC nayo itsinda UCU yo muri Uganda ku maseti 3-0. Indi kipe y’u Rwanda yigaragaje ni Police VC, aho yatsinze Nemo Stars yo muri Uganda ku maseti 3-0, mu mukino wari utegerejwe na benshi.

Uyu munsi, imikino irakomeza aho Police VC iracakirana na Jeshi Stars yo muri Tanzania, naho APR VC y’abagore ikine na KAVC yo muri Uganda. Amakipe ya REG VC na APR VC y’abagabo akaba afite ikiruhuko.

Iri rushanwa rirabera mu mujyi wa Kampala, ku bibuga bya Lugogo Arena na Old Kampala.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-28 10:31:26 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Uko-amakipe-yu-Rwanda-yitwaye-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-ya-CAVB-Zone-V.php