English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Uko amakipe y’u Rwanda yitwaye ku munsi wa mbere w’imikino ya CAVB Zone V.

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship) yatangiye neza, aho yose yatsinze imikino yayo ku munsi wa mbere.

Mu bagore, ikipe ya APR VC yatsinze Vision Volleyball Club yo muri Uganda ku maseti 3-0 mu mukino utayigoye cyane.

Mu bagabo, APR VC yatsinze Cobra VC yo muri Sudani y’Epfo amaseti 3-0, REG VC nayo itsinda UCU yo muri Uganda ku maseti 3-0. Indi kipe y’u Rwanda yigaragaje ni Police VC, aho yatsinze Nemo Stars yo muri Uganda ku maseti 3-0, mu mukino wari utegerejwe na benshi.

Uyu munsi, imikino irakomeza aho Police VC iracakirana na Jeshi Stars yo muri Tanzania, naho APR VC y’abagore ikine na KAVC yo muri Uganda. Amakipe ya REG VC na APR VC y’abagabo akaba afite ikiruhuko.

Iri rushanwa rirabera mu mujyi wa Kampala, ku bibuga bya Lugogo Arena na Old Kampala.



Izindi nkuru wasoma

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Volleyball: Hatangajwe Ingengabihe ya Playoffs, Police VC na APR VC ziyemeje kudatatira umurongo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-28 10:31:26 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Uko-amakipe-yu-Rwanda-yitwaye-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-ya-CAVB-Zone-V.php