Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge
Abanyeshuri bo mu cyiciro cya 13 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College – RDFSCSC) batangiye urugendo shuri rwihariye rugamije kwiga no gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, rwatangijwe n’ingabo zari iza RPA (Rwandan Patriotic Army).
Uru rugendo rwatangiye ku itariki ya 15 rukazageza kuya 19 Mata 2025, rufite intego yo gusura ahantu h’amateka no kumva ubuhamya bw’abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba, ahatangiriye urugamba ku ya 1 Ukwakira 1990. Aha, abanyeshuri bahawe ibiganiro birambuye n’abasirikare bakuru barimo n’abagize uruhare rukomeye muri urwo rugamba, barimo n’abafite ipeti rya General muri RDF.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku buryo urugamba rwateguwe n’ukuntu rwashyizwe mu bikorwa mu buryo bwa gisirikare, bwimbitse kandi butekanye. Abanyeshuri banasobanuriwe amayeri y’intambara yakoreshwaga n’ingabo za RPA mu bihe bitandukanye by’urugamba.
Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ukurebera hamwe intambara zikomeye zaranzwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu, gusesengura imiterere yazo, uburyo zateguwe, uko zakoreshejwe mu buryo bwa tekinike n’ibikorwa, no kubyigiraho amasomo y’ingirakamaro ku buyobozi n’imiyoborere y’ingabo za none.
Uru rugendo rukomeje gusiga isomo rikomeye mu banyeshuri, kuko ruri kubafasha kunoza ubushakashatsi ku mateka y’ubwigenge bw’u Rwanda. Rukurikira izindi ngendo zabaye mbere, zanyuze mu duce tw’ingenzi twagaragayemo ibikorwa bya RPA, nka Umutara, Byumba, Ruhengeri, Kigali, ndetse n’Intara y’Amajyepfo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show