English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Hatangajwe Ingengabihe ya Playoffs, Police VC na APR VC ziyemeje kudatatira umurongo

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyize hanze ingengabihe y’imikino ya kamarampaka (Playoffs) izatangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025. Nyuma yo gusoza shampiyona, amakipe ane ya mbere mu byiciro byombi agiye guhatana mu rugendo ruzasiga hamenyekanye izegukana ibikombe mu bagabo no mu bagore.

Mu cyiciro cy’abagabo, Police VC yabaye iya mbere muri shampiyona izahura na REG VC yabaye iya kane, mu gihe APR VC yegukanye umwanya wa kabiri izakina na Kepler VC yabaye iya gatatu. Amakipe yatsinda imikino ibiri muri itatu azahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Ku ruhande rw’abagore, Police VC yahize andi makipe izacakirana na Kepler VC, iyi kipe ikaba igiye gukina Playoffs ku nshuro ya mbere nyuma y’umwaka umwe ivutse. APR VC izahura na RRA, mu mukino utegerejwe na benshi nyuma y’uko aya makipe yagabanye intsinzi mu mikino ibanza n’iyo kwishyura.

Imikino yose izabera muri Petit Stade

Biteganyijwe ko imikino yose izabera muri stade nto y’imikino yo mu nzu (Petit Stade). Abakunzi ba Volleyball bariteguye guhamiriza amakipe akomeye azaba ahanganiye itike y’imikino ya nyuma izaba tariki ya 10 Gicurasi 2025.

Police VC na APR VC zizakomeza kwerekana ubukaka, cyangwa REG na Kepler VC zizatungurana? Ijambo.net izakomeza kubagezaho amakuru yose y’iyi mikino.



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: Police WVC yatangiye nabi mu mikino nyafurika

Police VC yatunguye APR VC

Hatangajwe ibihano bikarishye byafatiwe umunyezamu Matasi uherutse kuvugwaho amahano

Volleyball: APR VC na Police VC zigiye gucakirana

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 08:31:24 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Hatangajwe-Ingengabihe-ya-Playoffs-Police-VC-na-APR-VC-ziyemeje-kudatatira-umurongo.php