English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports, usubitswe kubera umuriro muke muri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye yavuze ko nta tu ruhare yabigizemo.

Ku wa 15 Mata, ni bwo habaye imikino ibanza ya 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro. Uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye Police FC na APR FC zinganya igitego 1-1.

Undi wari uhanzwe amaso, uwahuje Mukura VS na Rayon Sports wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Gusa uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Imwe z’amanywa zaranzeho iminota, waje guhagarara nyuma y’iminota 17 gusa utangiye nyuma y’uko amatara yo muri Stade Mpuzamahanga ya Huye, atari akibashije gutanga urumuri.

Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45.

Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.

Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

Gusa nyuma y’ibi, Mukura VS yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, igaragaza ko yo yakoze ibyo yasabwaga byose bityo ko idakwiye kuryozwa izima ry’aya matara.

Iyi kipe yibukije ko Stade ari Minisiteri ya Siporo ndetse n’imashini icana amatara muri Stade, igenzurwa n’umukozi w’iyo Minisitiri, ahubwo ko ikipe yahakiriye itanga ibicanwa (mazutu) kandi yayitangiye ku gihe.

Mukura yasabye Ubunyamabanga bwa Ferwafa ko bwakorana ubushishozi ubusesenguzi bazakora kuri iki kibazo, hato hatazagira ikipe ibirenganirano.

Ribicishije mu Itangazo ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga za ryo, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, ryavuze ko mu gihe cya vuba Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa izatangaza umwanzuro kuri iki kibazo.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-17 09:48:42 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mpaga-cyangwa-impuhwe-FERWAFA-mu-gihirahiro-nyuma-yumwijima-wateje-impagarara-i-Huye.php