English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

VAVA wamamaye nka Dore imbogo yaguye ku Kibuye

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsim

Amakuru agera ku Ijambo yatangajwe n'abayobozi n'ibitaro bya Kibuye ni uko ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma yaguye mu mbuga y'ibitaro.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko uyu mukobwa Dore Imbogo yarwariye muri Kigali ahita ajya kwivuriza iwabo Nyamasheke bamusaba kuzajya kunyura mu Cyuma ku bitaro bya Kibuye ari naho yageze uyu munsi kubera kuzahara akahasiga Ubuzima.

Uwaduhaye amakuru yagize ati:"imodoka yamuzanye imugejeje mu mbuga y'ibitaro(Parking) abatanga serivisi baje kumureba bazanye ibikoresho byabugenewe basanga yamaze gushiramo umwuka,nuko byagenze."

Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Uyu mukobwa wari warabaye kimenyabose ku mbugankoranyamba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha y’i saa kumi z’umugoroba.



Izindi nkuru wasoma

Umusifuzi yaguye mu kibuga ahita apfa by’amarabira.

Nk’umugore utwite dore ibyo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina. Dore ibyiza byo gusomana.

Bidahindutse dore abakinnyi 11 umutoza w’ Amavubi azabanza mu kibuga ku munsi wejo.

Mu gihe uzaba wumva ko ukuze! Dore amasomo arindwi uzahuranayo mu buzima bwawe.



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-07-27 22:28:49 CAT
Yasuwe: 121


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/VAVA-wamamaye-nka-Dore-imbogo-yaguye-ku-Kibuye.php