English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina. Dore ibyiza byo gusomana.

Gusomana ni kimwe mu bikorwa biranga abakundana ndetse bikaba binafabafasha kubaka urukundo rwabo gusa hari inyungu nyinshi ziva muri iki gikorwa, nkuko byakoreweho ubushakashatsi n’inzobere mu bijyanye n’umubiri w’umuntu ndetse n’imitekerereze ya muntu, igikorwa cyo gusomana kigira ibyiza byinshi cyane kubari kugikora.

Akaba ari nayo mpamvu twabashakiye ibyo byiza byo gusomana byaba bigera ku muntu uri kubikora.

Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina.

Gusomana mbere yo gukora imibonano mpuza bitsina bigutegura neza haba mu mutwe ndetse no kubyi yumviro by’umubiri wawe bigatuma uwo mugiye gukorana icyo gikorwa umwiyumvamo cyane.

Gusomana byongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubu n’ubushakashatsi bwakorewe ku bagore batwite, iyo umugore akunda gusomana bituma ubudahangarwa bw’umubiri we bwiyongera bityo bikarinda umwana we kuba yavukana ubuhumyi ndetse n’izindi ndwara umwana yakwandura nyina amutwite.

Gusomana bigabanya ibinure mu mubiri.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu benshi batandukanye iyo usomanye umunota umwe gusa uba ugabanyije ibinure kuva kuri calorie 2 kugeza kuri 6, ibi binure ukaba ushobora kubita aruko wirutse iminota 30.

Gusomana bikomeza imikaya (Muscles) yo mwisura.

Igihe uri gusomana igice cyawe cyo hejuru (umutwe) nicyo gikora cyane, ubushakashatsi bwerekana ko iyo uri gusomana imikaya (muscles) 30 zo mwisura zikorera icyarimwe.

Gusomana biruhura mu mutwe (Relax).

Nk’uko bushakashatsi bwabyerekanye nuko igihe uri gusomana mu mutwe hawe haruhuka cyane ndetse n’umubiri wawe ukumva umerewe neza cyane nta mavunane ufite muri wowe.

Gusomana birinda indwara zo mu kanwa.

Gukora igikorwa cyo gusomana bituma uri gusomana asohora amacandwe (salive) bikarinda ko wa kumagara mu kanwa bigatanga oxgene (umwuka duhumeka) urinda ko mu kanwa hahumura nabi cyangwa ko amenye ya kwangirika.

Gusomana bishobora gutuma umenya umuntu ugukunda.

Igikorwa cyo gusomana gishobora kuba intandaro yo gukundwa cyangwa kwangwa n’umukunzi wawe, igitsina gore kigendera cyane kuburyo umugabo asomana mo cyangwa uburyo iminwa ye imuryohera cyangwa imugaragarira kugirango umugore abe yakunda umugabo.

Gusomana byongera kwiyumvanamo cyangwa urukundo ku bakundana.

Abakundana bakunda gusomana bibafasha cyane kwiyumvanamo cyane ukumva aho mugenzi wawe ari uramukumbuye kandi wenda aribwo mugitandukana, bityo rero gusomana byongera urukundo ku bakundana.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

UMURENGE WA BONEZA-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'UBWUBATSI NO GUSANA AKAGARI.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-01 13:02:31 CAT
Yasuwe: 134


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gusomana-bigutegura-neza-igihe-ugiye-gukora-imibonano-mpuza-bitsina-Dore-ibyiza-byo-gusomana.php