English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umusifuzi yaguye mu kibuga ahita apfa by’amarabira.

Uganda: Umusifuzi  waruri gusifura umukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona y’iki gihugu, yaguye mu kibuga ahita ahasiga ubuzima, ubwo yari mu bagomba gukiranura SC Villa na UPDF.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2024, amakipe yombi yahuriye ku kibuga cya Wankulukuku kiri mu mujyi wa Kampala, aho yari yakiniye.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bayanditse ko ubwo umukino warugeze ku munota wa 73 Peter Kabugo warimo usifura ku ruhande rw’iburyo yituye hasi mu buryo butunguranye.

Abaganga b’amakipe yombi bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko biba ngombwa ko hitabazwa imbangukiragutabara ikamwihutana kwa muganga nubwo ku bw’amahirwe make bamugejejeyo yamaze gushiramo umwuka.

Kugeza ubu ntabwo icyatumye uyu musifuzi yitaba Imana kiramenyekana, gusa bigakekwa ko yaba yagiraga ikibazo cy’umutima.  

Uyu mukino wahuzaga SC Villa na UPDF warangiye SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0,

Peter Kabugo  yari amaze imyaka itatu asifura mu Cyiciro cya mbere muri ki gihugu.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Espagne: Umubare w’abahitanywe n’imyuzure ukomeje kwiyongere ku kigero gikabije.

Umusifuzi yaguye mu kibuga ahita apfa by’amarabira.

Bidahindutse dore abakinnyi 11 umutoza w’ Amavubi azabanza mu kibuga ku munsi wejo.

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4 igwa ubudahita.

Oxfam yatangaje ko nibura abantu ibihumbi 21 ku munsi bapfa kubera inzara. Inkuru irambuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 09:00:51 CAT
Yasuwe: 91


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umusifuzi-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa-byamarabira.php