English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) wateguye Ihuriro ryawo rya 17, rizibanda by’umwihariko ku ngamba zo kwihutisha gahunda y’iterambere y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) no gucoca ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iri huriro ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 17, muri uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri rizibanda ku gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaza ko muri uyu mwaka iri huriro rifite insanganyamatsiko igaruka kuri “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu.’’

Ibiganiro bizatangwa bizibanda ku ntero igira iti “Amateka n’uruhare rw’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda mu kwimakaza imyumvire n’imitekerereze ihamye.’’

Rikomeza rigaragaza ko iri huriro rigiye kuba mu gihe igihugu kikiri mu ntangiriro za gahunda yacyo y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, izwi nka NST2, iteganyijwe mu 2024-2029.

Iri huriro riti “Nk’Intwararumuri ziri ku ruhembe rwo kwesa imihigo ikubiye muri iyi gahunda, ni umwanya ku bayobozi bazaba bateranye wo gukora ubusesenguzi bugamije kwihutisha no kunoza ibyo bakora, batekereza kandi bamurikira u Rwanda n’Abanyarwanda.’’

Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri rizabanzirizwa n’Inteko Rusange y’abanyamuryango bayo, izaganirirwamo ubuzima bw’umuryango no kwakira abanyamuryango bashya 19.

Hanateganyijwe ihuriro rigari ryatumiwemo abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta, n’iz’ibanze, abahagarariye sosiyete sivile, abanyamadini, urubyiruko ndetse n’abarinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu.

Muri iri huriro rizitabirwa n’abantu barenga 350 hateganyijwe igitaramo kizanatangirwamo ishimwe ku barinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2024.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ugizwe b’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye. Watangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu muryango, kuri ubu ubarizwamo abanyamuryango 332, washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ikibazo cy’imyuka mibi: Icyogajuru cy’ikigo cya SpaceX cyashwanyukiye mu kirere.

Gukubita abantu bazizwa kwamagana EBM: Icyo umuco wo gukoresha ubutabera ushobora guhindura.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Irushanwa rya CHAN 2024 rishobora kwigizwa inyuma kubera ibitaranozwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-14 11:05:14 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Kigali-hagiye-kubera-ihuriro-ngarukamwaka-rya-Unity-Club-Intwararumuri-Menya-icyo-rizibandaho.php