‘’Uyu mwaka wabaye muremure ku bo mu myidagaduro’’ Muroge magazi amazi si yayandi!
Guhera mu kwezi ku Ukwakira kugeza mu Ukuboza, ibyamamare byo mu Rwanda cyane abo mu myidagaduro ntibakunze guhirwa kuko akenshi bafungwa.
Icyakora muri aya mezi, hari n’abandi bagirwa abere bakarekurwa. Twabakusanyirije bamwe mu basitari bafunzwe cyangwa bagafungurwa hagati mu Ukwakira n’Ukuboza 2023-2024.
Ku wa 18 Ukwakira 2024, nibwo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi na RIB ashinjwa ibyaha birimo gushyamiranya abantu yifashishije imbuga nkoranyamba, gutukana no kubuza amahwemo abandi.
Nyuma gato yo gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, yaje gupimwa mu mubiri we basangamo ingano nyinshi y’urumogi, bihita biba ikindi cyaha. Kuri ubu dosiye ye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Kuri iyo tariki ya 18 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Yari yarahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Tariki ya 09 Ukwakira 2024, Umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, nabo batawe muri yombi RIB
Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’urukozasoni.
Tariki ya 16 Ukwakira 2023, RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul, akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.
Ku wa 18 Mata 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.
Ku wa 13 Ukwakira 2023 Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Yahise akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yatawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 agirwa umwere ku itariki 10 Ugushyingo 2023 aho yari akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 17.
Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji, ku itariki 16 Ukwakira 2023 yatawe muri yombi afatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi we n’abo bari kumwe bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show