Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umucyo ku kibazo uwiyita Imanirakomeye (Wabimenya Ute?) ku rubuga rwa X yatabarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ari mu bagera ku 150 barenganyijwe n’inzego z’ubutabera bakanyagwa ibyabo bifite agaciro k’amamiliyari.
RIB yanyomoje ibyo uyu Imanirakomeye yanditse asaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura rugaragaza ko uwo na we ari mu bakirimo gushakishwa bagize uruhare mu bujura bwa miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank Rwanda.
Mu butumwa RIB yatanze inyomoza ubusabe bw’uwiyise Imanirakomeye, yagize iti: “Abakekwaho iki cyaha 148 barakurikiranwe, hagaruzwa 2,274,336,310 Frw n’indi mitungo irimo inzu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura. Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abagera kuri 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.”
RIB yanavuze ko n’uwanditse asaba kurenganurwa atagaragaza amazina ye nyayo ari mu bashakishwa batorotse ubutabera.”
Uwatakambiye Perezida Kagame ashobora kuba ari mu bahunze Igihugu.
Uyu mugabo ukoresha urukuta rwa X yise Wabimenya ute? cyangwa Imanirakomeye, bigaragara ko ikoreshwa iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), avuga ko akora ubucuruzi bwa Cryptocurrency ndetse akaba n’umusesenguzi w’urwego rw’imari.
Asobanura ikibazo yavuze ko abatarafashwe n’ubutabera bahunze Igihugu, bigaragara ko na we yanditse ubutumwa atari ku butaka bw’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuga ko bwamenye ibikorwa by’ubujura bwabereye kuri konti z’amakarita ya bamwe mu bakiliya bufite agaciro ka miliyoni $10.3, hagati ya tariki 1 Ugushyingo na 17 Mutarama 2023.
Mu guhangana n’iki kibazo iriya karita ya Mastercard Platinum Multicurrency Prepaid Card yabaye ihagaritswe ndetse hahindurwa na zimwe muri serivisi zashoboraga gutanga icyuho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show