English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko Shamsud-Din Jabbar uherutse kwica abantu 15 muri New Orleans abagongesheje imodoka, yahoze mu gisirikare cy’iki gihugu.

Iki gikorwa cyafashwe nk’igitero cy’iterabwoba cyabaye ku wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, ubwo abantu benshi bari bateraniye muri Leta ya Louisiana, mu gace ka New Orleans, mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Uyu mugabo wari mu modoka yayiyoboye muri iki kivunge cy’abantu, 15 barapfa abandi barakomereka.

Shamsud-Din Jabbar yaje kuraswa n’abagize inzego z’umutekano nyuma yo kugerageza kubarwanya.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Amerika yavuze ko Shamsud-Din Jabbar yahoze mu ngabo z’iki gihugu.

Uyu mugabo kandi ni umwe mu basirikare ba Amerika boherejwe muri Afghanistan kuva muri Gashyantare 2009 kugeza Mutarama 2010.

Mu 2015 nibwo yavuye mu gisirikare mu buryo bahoraho, ajya mu mutwe w’Inkeragutabara, nawo yaje kuvamo mu 2020.

Amaze kuva mu gisirikare yakomeje ubuzima aho yagiye mu bucuruzi butandukanye harimo gucuruza imitungo itimukanwa n’ibindi.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI), rwavuze ko nyuma y’impanuka basatse muri iyo modoka yari atwaye basangamo ibendera ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (Is).



Izindi nkuru wasoma

Miliyari 10 Frw muri Rayon Sports? Ese inzozi za Munyakazi Sadate zizamuhira?

AI igomba kubyazwa umusaruro, ariko ntigomba kwivanga muri Politiki na Dipolomasi - Perezida Kagame

Ibitaravuzwe ku ruzinduko rwa AFC/M23 muri Qatar

Bruce Melodie yambariye urugamba rwo kwegukana igihembo kiruta ibindi muri Africa

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 12:05:47 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igisirikare-cya-Amerika-cyatangaje-ko-uwishe-abantu-15-muri-New-Orleans-yahoze-mu-ngabo-zIgihugu.php