Uwari umusemburo w’ubwugarizi bwa Rayon Sports ashaka kuyisohokamo ku kabi n’akeza
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abumenyesha ko yifuza gusesa amasezerano ku bwumvikane, nyuma yo kutemererwa ibikubiye muri ayo masezerano birimo kutishyurirwa ku gihe no kudahabwa amafaranga y’igura yagombaga guhabwa ubwo yasinyaga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yageze muri Rayon Sports muri Kamena 2024, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi, akanayibera kapiteni. Mu ibaruwa ye yanditswe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, Ombolenga yavuze ko “nta handi hantu hasigaye ho gukemura ikibazo uretse gutandukana ku bwumvikane.”
Iyi baruwa yayanditse nyuma y'igihe atagaragara mu kibuga, aho yaherukaga kubanzamo mu mikino ya shampiyona, ariko mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Gatandatu, hagati ya Rayon Sports na APR FC, umwanya we waherewe Serumogo Omar Ali, umukino Rayon yatsinzwe ibitego 2-0.
Biravugwa ko ikibazo cy’imishahara itishyurwa ku gihe kimaze igihe kigaragara muri Rayon Sports, ariko gusaba gusesa amasezerano na myugariro ukomeye nka Ombolenga bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ikibazo gikomeye kiri imbere muri iyi kipe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show