English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Ndashaka kuba Papa’: Trump yongeye gushengura imitima y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ashyize ahagaragara ifoto igaragaza we ubwe yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa. Iyo foto, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yasakajwe ku mbuga nka Truth Social na X (Twitter), ishyira Trump mu mwambaro wera wa Papa, bikurura uburakari bukomeye mu bakirisitu gatolika n’abandi bayoboke b’amadini.

Ibi bibaye nyuma y’uko Papa Francis yitabye Imana, Trump nawe agatangaza mu buryo bw’urwenya ko "yifuza kuzaba Papa", ibyo abenshi bafashe nko gusesereza no gusuzugura umwanya wera w'Umushumba wa Kiliziya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yabajijwe uwo atekereza ko yazasimbura Papa Francis maze asubiza ati: “Ndashaka kuba Papa, ayo yaba amahitamo ya mbere. Ariko i New York hari Umukaridinali mwiza cyane wavamo Papa.” Yagaragazaga Cardinal Timothy Dolan, umuvugabutumwa w’inararibonye unazwiho kwamagana itegeko ryemerera gukuramo inda.

Abatavuga rumwe n’imyitwarire ye, cyane cyane abakoresha urubuga X, bamaganye iyo foto bavuga ko ari ugusuzugura idini n’ukwiyemera gukabije. Bati: "Trump arasuzuguye ukwemera kwacu no gupfobya urupfu rwa Papa Francis."

Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Amerika, ibarizwa i New York, yasohoye itangazo rigira riti: “Nta cyiza cyangwa gisekeje kuri iyi foto, Bwana Perezida. Widutera isoni mu gihe turi mu kababaro ko gusezera kuri Papa twakundaga.”

Nubwo Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yanze kugira icyo atangaza, abategetsi b’i Burayi barimo Matteo Renzi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yavuze ko iyo foto “iteye agahinda, ishotora abayoboke b’idini kandi igaragaza uburyo bamwe bayobora Isi nk’aho ari umukino.”

Amakuru aturuka mu nzego za Vatikani avuga ko nyakwigendera Papa Francis atigeze agirira icyizere Perezida Trump, ndetse akaba yari amunenga kenshi kubera imvugo n’imyitwarire idahesha agaciro ikiremwamuntu.

Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Yasabye kujyanwa Iwawa ngo areke ‘kubabarira hanze’-Uko Polisi yamusubije byabaye isomo kuri ben

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Perezida Donald Trump yahakanye ifoto imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Uko u Rwanda rushobora kuba igisubizo ku kibazo cy’abimukira Amerika yananiwe gukemura



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-04 15:12:49 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndashaka-kuba-Papa-Trump-yongeye-gushengura-imitima-yabayoboke-ba-Kiliziya-Gatolika.php