English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Butera Knowless yahishuye ko indirimbo ye nshya ‘Mahwi’ yakoranye na Nel Ngabo, yagizwemo uruhare rungana na 90% n’umugabo we Ishimwe Clement.

 

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Butera Knowless yavuze ko umugabo we ari we wakoze ‘Beat’ y’iyi ndirimbo, arayandika ndetse ayiha n’injyana.

Ati "Ubundi njye na Nel Ngabo twifuzaga gukorana indirimbo y’urukundo, tujya muri studio dukora beat, tuyirangije turataha tujya gutekereza amagambo n’injyana twayashyiramo."

Uyu muhanzikazi avuga ko yaje gutungurwa n’uko Ishimwe Clement usanzwe abakorera indirimbo, yaje kubahamagara ababwira ko afite igitekerezo bakoraho.

Ati "Twarahageze dusanga amagambo ndetse n’injyana yamaze kubikora, twe tuza ari ugushyiramo amajwi yacu gusa, indirimbo iba irarangiye."

Avuga kuri iyi ndirimbo, Knowless avuga ko yashimishijwe bikomeye no kongera gukorana indirimbo n’umuhanzi akunda ndetse yemera impano ye.

Yagize ati "Nel Ngabo nubwo ari mushya, ari mu bahanzi byibuza batanu nemera impano zabo mu Rwanda. Iyo ntekereje gukorana n’undi muhanzi indirimbi ni we uhita anza mu mutwe."

Yongeyeho ko iyi ndirimbo ari impano ikomeye yageneye abakunzi be muri iki gihe cy’impera z’umwaka.

Indirimbo nshya ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Meddy Saleh.

 

 

 

Yanditswe na BWIZA Divine



Izindi nkuru wasoma

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba hanze bafatanyije mu #Kwibuka31

Uruhare rw’ubukoloni mu ishyirwaho ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-13 08:50:01 CAT
Yasuwe: 512


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uruhare-rwumugabo-wa-knowless-ku-ndirimbo-nshya-yakoranye-na-Nel-Ngabo.php