English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubuga rwa TikTok rwashizwe n’umuherwe Shou Zi Chew rwatangiye kuburanishwa.

Intara zirenga icumi zo muri Amerika zareze urubuga nkoranyambaga rwa  TikTok, zirushinja ko ari ikiyobyabwenge ku rubyiruko rwa Amerika.

Itsinda ry’abavoka bakuru 14 basesenguye ko iyi sosiyete ikoresha ibintu bituma abana babatwa na byo bigatuma bibagirahi ingaruka mbi, banavuga ko iyi porogaramu yayobeje nkana abaturage ku bijyanye n’ibihakorerwa.

Uru rubanza rwabaye ku wa Kabiri  tariki ya 8 Ukwakira  muri New York, Umwavoka yasobanuye ko ibikorwa bitambuka kuri TickTock bitera ingaruka mbi, zo kwngirika mu mutwe, aho abana babarirwa muri za miriyoni b’Abanyamerika n’ingimbi muri rusange bahababarira.

Umushinjacyaha mukuru wa New York, Letitia James, yatangaje ko urubyiruko mu gihugu hose rwapfuye cyangwa rwakomeretse binyuze muri  TikTok.

Ati ‘’Urubyiruko rwacu byarubereye imbogamizi kandi abandi benshi bumva bababaye cyane, bahangayitse kandi bihebye kubera imiterere ya TikTok."

Mu magambo ye, Madamu James yagize at "TikTok ivuga ko urubuga rwabo rufite umutekano ku rubyiruko, ariko ibyo ntibirimo ukuri habe nta gato."

Umushinjacyaha mukuru  nawe yashinjije iyi sosiyete icyaha cyo gukora ubucuruzi bwo kohereza amafaranga butabifitiye uburenganzira binyuze mu itangwa ryayo.

Umwavoka wo kuruhande rwa TikTok yagize ati ‘’ Tugiye kunonosora urubuga rwacu mu rwego rwo kurinda ingimbi kandi tuzakomeza kuvugurura no kunoza ibicuruzwa byacu.’’

Iyi porogaramu yatangijwe mu 2016 na sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinwa ByteDance. Ubu iboneka ku masoko arenga 150 atandukanye, TikTok ifite ibiro i Beijing, Los Angeles, Moscou, Mumbai, Seoul, Tokiyo, no mu yindi mijyi.

Donatien Nsengimana.

 



Izindi nkuru wasoma

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X.

Umuraperi Kendrick Lamar yambitswe ikamba n’urubuga rukomeye ku Isi rwa Apple Music.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

Urubuga rwa TikTok rwashizwe n’umuherwe Shou Zi Chew rwatangiye kuburanishwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-09 12:49:36 CAT
Yasuwe: 90


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubuga-rwa-TikTok-rwashizwe-numuherwe-Shou-Zi-Chew-rwatangiye-kuburanishwa.php