English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yari amaze imyaka 10 akoresha, aho agiye kwita ku gisirikare cya Uganda, UPDF.

Muhoozi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri ruriya rubuga yakurikirwagaho n’abarenga miliyoni imwe, mbere yo guhita aruvanaho [cyangwa arusiba].

Yabwiye abamukurikiraga ko nyuma y’imyaka 10 akoresha ruriya rubuga kuva muri 2014, Yesu Kristo yamusabye kuruvaho akita ku ngabo za Uganda abereye Umugaba Mukuru.

Ati “Byari urugendo rushimishije ndi kumwe namwe kuri iyi mihanda mu myaka 10 ishize kuva muri 2014. Icyakora igihe kirageze ku mabwiriza n’umugisha wa wa Nyagasani wanjye, Yesu Kristo ngo ngende, ahubwo nite ku gisirikare cye, UPDF.”

Gen Muhoozi yavuze ko mu gihe gikwiye kiri imbere ubwo azaba yamaze gusohoza inshingano ze zo kugarura amahoro mu karere, ashobora kuzagaruka kuri X.

Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye kuri X nyuma y’igihe anyuza kuri uru rubuga ubutumwa bwagiye butavugwaho rumwe.

Muri bwo, harimo ubwo yagiye akangisha ibihugu bituranye na Uganda kuba yabitera, ibyagiye biteza umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi hagati yabyo na Kampala.

Nko mu 2022 yigeze kwandika ko ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo gutera Umujyi wa Nairobi muri Kenya zikawufata mu byumweru bibiri.

Ni ubutumwa icyo gihe butakiriwe neza na Nairobi ku buryo Dipolomasi yajemo agatotsi.

Mu Ukuboza kwa 2024, nabwo yanditse ko umunsi Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika azamufasha kwigarira Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani

Ndetse vuba yari yananditse ko agiye gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarasa abacancuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ubu butumwa bwarakaje Congo na Sudani ndetse birangira Gen. Muhoozi abusibye kuri X.

 

Ikindi Gen. Muhoozi yakunze kugaragariza kuri X ni urukundo akunda Perezida Kagame n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Bumwe mu butumwa bwa nyuma uyu musirikare yanditse kuri uru rubuga ni ubwo yakangishijemo umunyapolitiki Bobi Wine ko ashobora kuzamuca umutwe, ibyatumye uyu muyobozi w’ishyaka NUP asa n’uwishinganisha.



Izindi nkuru wasoma

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-10 18:25:52 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Muhoozi-Kainerugaba-yatangaje-ko-atazongera-gukoresha-urubuga-rwa-X.php