English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Undi muntu umwe yanduye Marburg: Uko imibare mishya ihagaze.

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg akaba yabontse mu bipimo 81 byafashwe. Hari hashije iminsi irindwi mu Rwanda hatagaragara umuntu mushya  wandura virusi ya Marburg.

Imibare mishya  igaragaza uko icyorezo cya Marburg yerekana ko habonetse umurwayi mushya umwe. Mu gihe umuntu umwe ariwe uri  kuvurwa, na ho abandi 46 bose barakize.

Iyi virusi kuva yagera mu Rwanda imaze guhita ubuzima 15, muri 63 bamaze kuyisanganwa.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko bamaze gufata ibipimo 5 001, birimo 81 byafashwe kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana agira icyo avuga kuri uyu muntu mushya wasanganywe iyi ndwara, yagize ati “Uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2024: Umuntu umwe yanduye virusi. Ni umuganga wari umaze iminsi avura abarwaye Marburg kuva icyorezo cyatangira.”

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Rukara rwa Bishingwe Intwari yanze kwegamira ubukoroni bw’Abadage ni muntu ki?

Rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wasinyiye APR FC ni muntu ki?

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-24 09:15:22 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Undi-muntu-umwe-yanduye-Marburg-Uko-imibare-mishya-ihagaze.php