Umwicanyi ruharwa wo muri Kenya yakorewe iyicarubozo bamwemeza icyaha
Umugabo watangajwe na polisi ya Kenya ko ari "umwicanyi ruharwa" yakorewe iyicarubozo kugira ngo yemere icyaha, nkuko umunyamategeko umwunganira yabibwiye urukiko ku wa kabiri mu murwa mukuru Nairobi.
Polisi yavuze ko nyuma yuko imutaye muri yombi ku wa mbere, Collins Jumaisi Khalusha, w'imyaka 33, yemeye ko yishe abagore 42 guhera mu mwaka wa 2022, barimo n'umugore we bwite.
Yafunzwe nyuma yuko vuba aha hatahuwe imirambo icyenda yacagaguwe mu kirombe kitagikoreshwa cy'i Nairobi.
Abashinjacyaha bahakanye bavuga ko atafashwe nabi ndetse urukiko rwavuze ko uwo ucyekwa ashobora gufungwa ukwezi, mu gihe hakorwa andi maperereza.
John Maina Ndegwa, umunyamategeko wa Khalusha, yavuze ko uwo yunganira yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abapolisi bakuru ndetse ko kumvikanisha ko yemeye icyaha ari "ibyo gusekwa".
Nyuma y'iburanisha, aho Khalusha yagaragaye yambitswe amapingu ariko ntagire icyo avuga, umunyamategeko we yavuze ko yizeye ko uko kwemera icyaha kuzakurwa mu nyandiko z'urukiko.
Ndegwa yabwiye BBC ati: "Avuga ko yanizwe kugira ngo yemere icyaha. Washoboraga kubyibwira ko yari mu kaga, yahiye ubwoba ndetse ababaye cyane."
Uwo munyamategeko yongeyeho ko yasabye ko uwo yunganira ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe mu buryo bwihutirwa.
Khalusha yatawe muri yombi mu kabari mu gitondo cya kare cyo ku wa mbere, aho mu ijoro ryo ku cyumweru yareberaga umukino wa nyuma w'umupira w'amaguru w'igikombe cy'Uburayi, Euro 2024, wahuje Espagne n'Ubwongereza.
Nuko ajyana abapolisi bakuru ku nzu ye hafi y'aho icyaha cyabereye. Polisi yavuze ko yahasanze telefone 10, mudasobwa igendanwa imwe, amakarita ndangamuntu n'imyenda y'umwihariko y'abagore.
Kuva ku wa gatanu, polisi yazitiye aho hantu hajugunywa imyanda hahoze ari ikirombe kizwi nka Mukuru, aho imirambo yasanzwe igeze mu byiciro bitandukanye byo gushanguka.
Polisi yavuze ko abo bapfuye bari bafite hagati y'imyaka 18 na 30 ndetse ko bose bishwe mu buryo busa.
Habaye kugwa mu kantu no kugira uburakari bwinshi muri Kenya kubera ubwo bwicanyi - no kurakarira polisi ku kuntu ibyaha nk'ibyo byamaze igihe kirekire cyane gutyo bitaratahurwa.
Mu gihe cyashize, polisi ya Kenya yashinjwe guhonyora kenshi uburenganzira bwa muntu - ndetse kuri ubu irimo gukorwaho iperereza ku mpfu n'ubushimusi nyuma y'imyigaragambyo iherutse kuba yo kwamagana leta.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show