Umuyobozi w’ishyaka EFF yasabye Ramaphosa gucyura ingabo z’Africa y’Epfo ziri muri RDC.
Julius Malema,Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegtsi muri Afurika y’Epfo, Economic Freedom Fighters (EFF) yongeye gusaba Perezida,Cyril Ramaphosa kuvana byihuse ingabo z’iki gihugu ,(SNADF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,(DRC) kuko impamvu barwanira idasobanutse kandi zititeguye intambara yo mu karere.
Julius Malema, avuga ko atumva uburyo Afurika y’Epfo ijya kohereza ingabo muri Congo “kurwana n’umutwe ufite intwaro n’ibikoresho kuturusha.”
Uyu munyapolitiki avuga ko bibabaje kubona ibiri gukorerwa abasirikare ba Afurika y’Epfo muri DRC, bamwe bakanahasiga ubuzima, akavuga ko uruhare rw’iki gihugu muri Congo rurimo urujijo kuko ibibazo byo muri kiriya Gihugu bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare.
Julius Malema akomeza avuga ko “Abana bacu, abahungu n’abakobwa bacu bo mu Ngabo za Afurika y’Epfo, boherejwe kugira ngo bicwe bazizwa inyungu z’amabuye y’agaciro z’imikoranire y’Ibihugu binyuranye, rero bakwiye gutabarwa.”
Uyu munyapolitiki ukunze kunenga ibyemezo bitanyuze mu mucyo bifatwa n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yavuze ko ubu butumwa bwoherejwemo ingabo z’iki Gihugu, byakozwe mu buryo bufifitse butarimo n’ubushishozi.
Perezida Paul Kagame mu butumwa aherutse gusubiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamwibukije ko ingabo z’iki Gihugu ziri mu butumwa bwa SADC, zitagiye mu bwo kubungabunga amahoro nk’uko bitangazwa, kuko bahise binjira mu rugamba bafatanyamo na FARDC ndetse bakanakorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show