Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yifurije Paul Kagame ishya n'ihirwe nyuma yo gutsinda amatora
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Barbados, Mia Amor Mottley bashimye Perezida Paul Kagame watsinze amatora agize amajwi 99.18%, bamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya agiye kuyoboramo u Rwanda.
Amatora yabaye mu Rwanda tariki 14-15 Nyakanga 2024 yasize Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ayatsinze ku bwiganze, bigaragaza icyizere gikomeye Abanyarwanda bakimufitiye.
Kuva hatangajwe ibyavuye mu matora abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bohereje ubutumwa bwo gushimira Paul Kagame wayatsinze, banamwifuriza gukomeza kuyobora igihugu mu mahoro n’iterambere.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yashimye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame watsindiye indi manda yo kuyobora igihugu, amwifuriza ishya n’ihirwe ndetse yizeza ko imibanire y’ibihugu byombi izakomeza kurangwa n’iterambere n’uburumbuke.
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley na we yagaragaje ko yishimiye kongera gutorwa kwa Perezida Kagame, ahamya ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere abatora bafitiye imiyoborere ye.
Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Barbados, nshimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika y’u Rwanda. Ikigero cy’intsinzi yawe ni ikimenyetso cy’icyizere abatora bagufitiye n’icyizere bafitiye imiyoborere yawe.”
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano ukomeye n’ibi bihugu byombi, harimo ibijyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show