English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(FARDC), yafashe umuyobozi umukuriye mu gisirikare umutoboza urufaya rw'amasasu amuziza kuba amaze igihe kirekire adahembwa.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, ahagana i saa 15h25 z'amanywa, bibera mu ikambi ya gisirikare ahitwa Karisimbi mu Burasirazuba bwa Congo ari nabwo uyu musirikare yahise ajya kwirega.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko uwarashe yitwa Binza Ilunga akaba yarashe Captaine Albert Bosina wari ukuriye imari mu mutwe wa gisirikare wa 33 w'abarwanira mu mazi.

Uyu musirikare ngo ntiyanyuzwe n'ibisobanuro yahawe ubwo yajyaga kubaza ibijyanye n'umushaara we umaze amezi 16 utamugeraho.

Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 yose.

Umujyi wa Goma ukomeje kumvikana mo ikibazo cy'umutekano muke ahanini uterwa na bamwe mu basirikare ba Leta, abapolisi, abarwana ku ruhande rwa Leta biyise Aba-Wazalendo bakaba bakoresha intwaro mu bikorwa byabo by'ubugizi bwa nabi.



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 09:05:44 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUmusirikare-yarashe-umuyobozi-we-amasasu-17-ahita-ajya-kwirega.php