English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! - Umuhanzikazi Butera Knowles.

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless yatangaje ko umunsi avugira imbere ya Perezida Paul Kagame yumvaga afite ubwoba mbere yo kugera imbere ye, ariko akihagera ngo yumvishe ari kumwe n’umubyeyi aratuza.

Ati ”Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! Ariko nkimugera imbere, ubwoba narimfite mbere bwahise bushira nkumva ndi kubwira umubyeyi wanjye unyumva.”

Aganira na B&B Kigali 89.7 FM, yavuze ko ubwo yamusabaga ko bazahura nk’abaturanyi bakaganira, atari yabiteguye mu byo araza kuvuga, ahubwo yabivuze ari agaciyemo.

Yunzemo ko yaje gutungurwa no kubona Umukuru w’Igihugu abatumiye akanabagabira.

Ati ‘’Rimwe na rimwe nge na Clement tujya twicara tukavuga duti ese byabayeho cyangwa ni kurya umuntu aba ari mu nzozi.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, nibwo Knowles yavugiye imbere y’Umukuru w’Igihugu ndetse nyuma aza no guhura n’abahanzi batuye mu Karumuna arabagabira.

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki, wavuze mu izina ry’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera muri aka Karere maze aboneraho no gusaba Paul Kagame ko nk’umuturanyi wabo nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanyabugesera bagatarama bishimira intsinzi.

Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 250 bari bateraniye muri ako Karere ka Bugesera, yakiriye neza icyifuzo cya Knowless maze amwemerera kuzabatumira nyuma y’amatora bagataramana.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.

Intambara ya Congo ntishobora kuba iy’Akarere- Perezida Sassou-Nguesso.

Ibihano si igisubizo ku Rwanda, ibiganiro nibyo by’ingenzi - Perezida Denis Sassou-Nguesso.

Nta muntu n’umwe nzatakambira ngo ampe uruhushya rwo kubaho - Perezida Kagame.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 09:41:24 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-byukuri-Perezida-Kagame-aratinyitse-pe--Umuhanzikazi-Butera-Knowles.php