English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Guhitamo umukandida ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite byabaye ibibazo

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ryananiwe kumvikana ku mukandida ryatanga ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya DR Congo. Bigeze aho uyu munsi iri huriro riri bukore itora mu bakandida baryo batatu.

Hashize amezi macye inteko ishingamategeko ya Congo ifite abadepite bashya ariko itaratora abayikuriye kugira ngo inzego zayo zuzure.

Ibi bituma na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa uherutse gushyirwaho  wa mbere w’umugore adashobora gushyiraho guverinoma kuko igomba kwemezwa n’Inteko Ishingamategeko ifite inzego zuzuye.

Hashize igihe hari impagarara no kutumvikana mu ihuriro ry’amashyaka ari kumwe na UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi, k'uwo iri huriro ryakwemeza nk’umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko.

Amaherezo, iri huriro, ryitwa Union Sacree, ryatangaje ko uyu munsi kuwa kabiri haba “amatora y’ibanze” akorwa n’abadepite bo mu mashyaka agize iryo huriro, kugira ngo batore hagati y’abakandida batatu.

Abo ni Vital Kamerhe La Kanyiginyi, Modeste Bahati Lukwebo na Christophe Mboso Pwanga.

Hagati ya Mboso, Bahati na Kamerhe, biragoye kwemeza utsinda amatora y’uyu munsi, ari nawe urebye uzahita atsinda amatora yo kuba perezida w’inteko ishingamategeko ya Congo kuko azaba ari we uvuye mu ihuriro ryiganje mu nteko.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko amahirwe menshi ari hagati ya Vital Kamerhe na Modeste Bahati basanzwe bafite abadepite benshi mu nteko nshya, gusa nanone bakavuga ko ubunararibonye bwa Mboso butakwirengagizwa muri uku guhatana.

Biravugwa ko utsinda ari ushobora kubona amajwi menshi mu badepite b’ishyaka UDPS rifite ubwiganze muri iri huriro ry’amashyaka ari ku butegetsi.



Izindi nkuru wasoma

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

DRC:Umu Wazalendo yishe arashe umwanya w'imyaka 12

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

DRC:Guhitamo umukandida ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite byabaye ibibazo

Abatutsi bo muri DRC n'inka zabo bakomeje guhura n'ibibazo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 12:31:58 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCGuhitamo-umukandida-ku-mwanya-wumukuru-wumutwe-wabadepite-byabaye-ibibazo.php