English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubare w’abishwe n’inyeshyamba  za ADF ukomeje gutumbagira

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 26 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, abaturage benshi baguye mu gitero cy’agashinyaguro cyagabwe n’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Nk’uko byemejwe n’abaturage baho, icyo gitero cyibasiye abaturage bo mu mujyi wa Komanda, mu Ntara ya Ituri.

Izo nyeshyamba zinjiye mu rusengero Gatolika mu masaha y’ijoro, aho zasanze abakirisitu bari mu myiteguro y’ibirori byo ku cyumweru. Ni igitero cyateye ubwoba abaturage bo muri ako gace, Kugeza ubu haracyabura abaturage batari bake baburiwe irengero nyuma y’icyo gitero.

Abatangabuhamya batangaje ko uretse kwica abaturage, abateye banatwitse amazu menshi ndetse biba banki yaho n’ibindi bikoresho by’abaturage. Nyuma yo kugaba igitero, bahise bahungira mu ishyamba riri hafi aho.

Ibi bitero biri mu ruhererekane rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagiye bigaragara kuva mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2025. Ku wa 25 Nyakanga 2025, Umuryango w’Abibumbye binyuze muri MONUSCO wasohoye itangazo ryamagana ibi bitero, aho byemezwa ko kuva muri uku kwezi hamaze kwicwa abaturage benshi mu Ntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imibare y’agateganyo iragaragaza ko abamaze kumenyekana ko baguye muri iki gitero ari abaturage 43, ndetse abandi benshi bari gushakishwa.

Umutwe wa ADF, ukomoka muri Uganda, ushamikiye ku mutwe wa Islamic State muri Afurika yo Hagati. Uyu mutwe umaze imyaka ukorera ibikorwa by’iterabwoba mu burasirazuba bwa Congo, ibintu byatumye ingabo za Uganda n’iza Congo zitangira ibikorwa by’ubufatanye bya gisirikare guhera mu Ugushyingo 2021, bigamije kuwurwanya no gukiza abaturage ubwicanyi n’imyivumbagatanyo.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Umubare w’abishwe n’inyeshyamba za ADF ukomeje gutumbagira

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Myanmar: Hamze kumenyekana umubare wabapfiriye mu mutingito

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-28 13:39:27 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubare-wabishwe-ninyeshyamba--za-ADF-ukomeje-gutumbagira.php