English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Espagne: Umubare w’abahitanywe n’imyuzure ukomeje kwiyongere ku  kigero gikabije.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo, hamaze kubarurwa  abahitanywe n’ibi biza basaga 205, aho babiri muri bo baguye mu gace kazwi nka “Castilla la Mancha”, naho abandi bakagwa muri “Andalusia” muri iki gihugu.

Ni imyuzure yibasiye iki gihugu nyuma y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku italiki 28 Ukwakira 2024, igateza imyuzure ikomeye mu karere Ka Valencia gaherereye mu majyaruguru ya Espagne.

Meya w’intara ya Chiva yo muri Esipagne yavuze ko bishoboka ko haza kuboneka imirambo y’abapfiriye mu mamodoka, mu gihe abatangabuhamya bavuga ko hari abantu bagiye basigara mu mamodoka kubera kubura uko bakurwamo.

Abaturage bo mu ntara ya Valencia akaba ari nayo yibasiwe cyane bikabije n’iyi myuzure, bakomeje gutunga agatoki abashinzwe iteganyagihe, bavuga ko bakabaye baramenyekanishije iby’ibi biza mbere y’igihe abantu bagashyiraho ingamba.

Paco Polit umunyamakuru wo muri Valencia yavuze ko ,itsinda ry’abasirikare rishya riri kwifashisha amamodoka akomeye ndetse n’imashini mu bikorwa by’ubutabazi.

Ni mugihe amafoto yagaragajwe yerekana ko mu mihanda yo muri Espagne aho imyuzure yabereye huzuye ibyondo gikabije.



Izindi nkuru wasoma

Myanmar: Hamze kumenyekana umubare wabapfiriye mu mutingito

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Perezida Ndayishimiye i Kinshasa: Ese umubano wa DRC n’u Burundi ukomeje gushinga imizi?

Uganda: Umubare w’abanduye Ebola wiyongereye cyane.

Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 12:41:37 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Espagne-Umubare-wabahitanywe-nimyuzure-ukomeje-kwiyongere-ku--kigero-gikabije.php