English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Serge Iyamuremye uherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko asanze umukunzi we witwa Uburiza Sandrine, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe buteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2023.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora ku rundi ruhande hari abahamyaga ko yaba yimutse burundu.

Ni urugendo uyu muhanzi yakoze nyuma y’umwaka havuzwe amakuru y’uko yaba yarakoye akanasaba umukunzi we mu birori byabaye mu mpeshyi ya 2021.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda ubwo uyu mukobwa ukundana na Iyamuremye yari mu rw’imisozi igihumbi, icyakora byagizwe ibanga rikomeye kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto ndetse nabo ubwabo ayo bafashe bakaba batarigeze bayasohora.

Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Kuri ubu imyiteguro y’ubu bukwe bayigeze kure cyane ko buteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 1 Mutarama 2023.

Ni ubukwe bwamaze gutumirwamo benshi mu nshuti z’uyu muhanzi n’umukunzi we, bukazabera muri MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas.

Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka Yesu agarutse yakoranye na James & Daniella, Biramvura, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Goma na Bukavu: Inzira z’amazi zigiye gukora amasaha 24/24 nk'uko byasohotse mu itangazo.

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire Sergeant Minani warashe abantu 5.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-29 09:46:42 CAT
Yasuwe: 426


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuramyi-Serge-agiye-gukora-ubukwe.php