Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze
Kwizera Emelyne uherutse gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amashusho yasohotse amugaragaza akorwaho na The Ben, bigatuma benshi bavuga ko The Ben yarengereye kugera aho akurura umwenda w'imbere w'uwo mukwobwa, yavuze ko uko abantu babifashe atariko byagenze.
Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Yuvuze ko mu byukuri uyu muhanzi atamukuruye umwenda w'imbere ahubwo ko byatewe n'amasaro yari yambaye mu rukenyerero (Shanga) byatumye The Ben atungurwa no kuyumva.
Ati“Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari. Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri ‘VIP’ twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije nawe. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.”
“Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye sibyo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore.”
Yakomeje avuga ko yikoma abantu bavuze ko hari ibyabaye nyuma yaho kuko ibyo bishobora gusenya urugo rw'uyu muhanzi.
Ati “Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Nicyo gihe duherukana.”
Emelyne yavuze ko utari ubwa mbere yari ahuye na The Ben kuko asanzwe ari umufana we dore ko hari n'ibitaramo bibera hanze y'igihugu ajya y'itabira birimo ibyabereye muri Uganda no mu Burundi.
Ati “Ntabwo bishoboka ko waba uhuye n’umuntu bwa mbere ngo ibintu bishoboke nk’uko babitekereje. Uko njye nawe twamenyanye abantu b’abafana murabizi ko haba amatsinda y’abakunzi b’abahanzi. Kwa Ben hari ayerekeranye n’indirimbo. Njye twahuriye mu yitwa Habibi Family, iyo ni indirimbo ye.”
Amashusho yavugishije benshi yagaragaye Kwizera Emelyne akorwaho na The Ben bikavugisha benshi, yafatiwe i Musanze mu gitaramo uyu muhanzi aheruka kuhakorera mu cyumweru cyashize tariki 17 Kanama 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show