Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze impamvu ingabo za RDF zihabwa imyitozo idasazwe.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko RDF igomba kubaka ubushobozi buyifasha kuba iteka yabasha guhangana n’ibyatera impungenge byose, bityo ko ari yo mpamvu ishyira imbere amahugurwa n’imyitozo bihabwa Ingabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga abasirikare b’Abofisiye bakuru n’abato, yaberaga mu Kigo cya RDF Gacurabwenge Training Centre giherereye mu Karere ka Kamonyi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yavuze ko amahugurwa ahabwa abasirikare, aba agamije kongerera ubushobozi RDF kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo byose byatera impungenge ku mutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “RDF igomba kubaka ubushobozi bwayo buzayifasha guhora ibasha gukemura ibibazo byose kandi mu buryo bwiza. Iyi gahunda igamije gutuma tugira abasirikare batojwe neza bari mu buyobozi kandi bakanarushaho guteza imbere imibanire y’Ingabo n’abasivile.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishuri rya RDF, Brigadier General Jean Chrysostome Ngendahimana, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ku gukomeza kuzamurira ubushobozi ndetse n’imyitwarire myiza abo muri uru rwego.
Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 hafungurwa iki kigo cy’imyitozo ‘RDF Gacurabwenge Training Centre’ cyagize uruhare runini mu kuzamurira ubushobozi abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bahabwa ubumenyi bw’ingenzi mu bya gisirikare.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show