Umunyamerika Michael K. Williams wamenyekanye cyane muri filime yitwa “The Wire” yitabye Imana aho bamusanze mu nyubako iwe yapfuye bigakekwa ko yishwe n’ibiyobyabwenge yanyoye akarenza urugero.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yasanzwe mu cyumba yabagamo iwe ku meza yari hafi ye hari uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge yari yavangavanze, ku buryo bikekwa ko aribyo byaba byarageze mu mubiri we bikarenza urugero kugera aho apfuye.
Umwe mu nshuti ze bataherukanaga niwe wagiye kumureba iwe ahageze asanga yashizemo umwuka.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime yitwa The Wire yanyuraga kuri HBO aho aba akinamo yitwa Omar Little.
Nyuma y’urupfu rwe HBO yakoranaga nawe bya hafi ndetse bari bamaranye imyaka irenga 20, yasohoye itangazo yihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi be.
Izindi filime yagaragayemo harimo “Body Brokers, Super fly, Doing hard time, 12 years a slave, snitch, Tripple 9, Critical thinking” n’izindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show