Umukinnyi wa Atletico Awajun yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura
Sebastian Munoz ukinira Atletico Awajun yo mu gihugu cya Peru, yahawe ikarita itukura ndetse ahita asohoka mu kibuga nyuma yo kwihagarika mu nkengero z'ikibuga ubwo yari agiye gutera koruneri.
Hari mu mukino wabaye ku wa mbere tariki ya 19 Kanama 2024, wahuzaga Atletico Awajuna na Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024 wahuzaga Atletico Awajun Cantorcillo FC mu mukino w'igikombe cyitwa Copa Peru.
Bigeze ku munota wa 71 , Atletico Awajun yabonye koruneri biba ngombwa ko Sebastian Munoz ajya kuyitera.
Muri icyo gihe n’ubundi umuzamu wa Cantorcillo FC witwa Lucho Ruiz yararyamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga.
Sebastian Munoz ukinira Atletico Awajun warugiye gutera koruneri abonye ko umuzamu wa Cantorcillo FC atarahaguruka, yahise ahindukira maze arihagarika.
Umukinnyi wa Cantorcillo FC yabonye Munoz yihagarika maze abyereka umusifuzi ari nabwo Munoz yahise ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga azira kwihagarika mu mukino.
Iyi karita itukura ntiyavuzweho rumwe aho hari abavuga ko Munoz yarenganye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show