English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuherwe Elon Musk  yandagajwe n’umugore wa Perezida wa Brésil.

Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike.

Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo ngutinya” arangije ati “f**k you, Elon Musk.”

Musk hadashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha.”

Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil bwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’igihe kirenga ukwezi rufunzwe rushinjwa ko nta buryo rushyiraho mu gukumira ibihuha birukwirakwizwaho.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana n’umugore we bagiye kuburana ku bujurire.

Umuherwe Elon Musk yandagajwe n’umugore wa Perezida wa Brésil.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 08:22:41 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuherwe-Elon-Musk--yandagajwe-numugore-wa-Perezida-wa-Brsil.php