English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yamaganye amakuru amaze iminsi avugwa ko yashakanye n’Umugande w’umuherwe ufite abandi bagore babiri.

Iyi ni inkuru yavuzwe bwa mbere  n’umunyamakuru wo muri Uganda witwa ‘Kasuku’ uzwiho gukora inkuru zitariho ivumbi bituma abandi babisamira hejuru.

Mu kiganiro Kasuku yahaye Radiyo KFM, yavuze ko ubwo bukwe bwabereye i Paris mu Bufaransa mu mwaka washize, ndetse ko Diana yemeye kuba umugore wa Gatatu.

Yunzemo ko n’igitaramo Spice Diana yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki, uyu mugabo we yamuteye inkunga .

Kuri ubu Spice Diana yamaze gutera utwatsi aya makuru, avuga ko ari ibihuha abantu bakwirakwije bidafite aho bishingiye.

Yavuze ko atigeze ajya mu Bufaransa, bityo ko ari impamvu ndetse n’igihamya cy’uko ibivugwa ari ibihuha.



Izindi nkuru wasoma

Imihango y’ubukwe: RRA yatanze umucyo ku makuru yari yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Ubukwe bwahinduye isura nyuma y’itoroka ry’umugabo n’ifungwa ry’umugeni-Ikibyihishe inyuma

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

Spice Diana yisobanuye ku byavuzwe ko atwite

RED-Tabara yanyomoje Perezida Ndayishimiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-29 14:11:20 CAT
Yasuwe: 169


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi-Spice-Diana-yanyomoje-amakuru-yavugaga-ko-yakoranye-ubukwe-nUmugande.php