English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzikazi Bwiza yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend.

Umuhanzikazi Bwiza waraye afashe indege akerekeza mu Bubiligi kumurika album ye '25 Shades', yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend, ndetse ararika abakunzi be bamutegereje.

Kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, Bwiza yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe agiye i Brussels mu Bubiligi kumurika album ye 25 Shades mu gitaramo gitegerejwe ku wa 08 Werurwe.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mbere yo guhaguruka, yavuze ko igitaramo yahuriyemo na John Legend mu Kwezi kwashize byamweretse ko umuziki we umaze gukura  kandi byamwongereye ubunararibonye.

Agaruka ku gitaramo agiyemo, yavuze ko agiye kare kugira no yitegure neza azabashe gushimisha abakunzi be bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.

Avuga ko ureste The Ben bazafatanya, ariko kandi hari abandi bahanzi nubwo yavuze ko atabatangaza bazagaragara kuri uwo munsi.

Yavuze ko tariki ya 06 Werurwe zimwe mu ndimbo zizatangira kujya hanze, ariko album yose ikazajya hanze ku wa 23 Werurwe 2025.

Yahishuye ko abantu bazaba baje mu gitaramo cye, bazagura iyo album ku bihumbi 500 bikaba ari no mu rwego rwo kumushyigikira.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 13:08:00 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi-Bwiza-yavuze-icyo-bisobanuye-kuba-yarahuriye-ku-rubyiniro-na-John-Legend.php