Umuhanzikazi Bwiza yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend.
Umuhanzikazi Bwiza waraye afashe indege akerekeza mu Bubiligi kumurika album ye '25 Shades', yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend, ndetse ararika abakunzi be bamutegereje.
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, Bwiza yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe agiye i Brussels mu Bubiligi kumurika album ye 25 Shades mu gitaramo gitegerejwe ku wa 08 Werurwe.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mbere yo guhaguruka, yavuze ko igitaramo yahuriyemo na John Legend mu Kwezi kwashize byamweretse ko umuziki we umaze gukura kandi byamwongereye ubunararibonye.
Agaruka ku gitaramo agiyemo, yavuze ko agiye kare kugira no yitegure neza azabashe gushimisha abakunzi be bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.
Avuga ko ureste The Ben bazafatanya, ariko kandi hari abandi bahanzi nubwo yavuze ko atabatangaza bazagaragara kuri uwo munsi.
Yavuze ko tariki ya 06 Werurwe zimwe mu ndimbo zizatangira kujya hanze, ariko album yose ikazajya hanze ku wa 23 Werurwe 2025.
Yahishuye ko abantu bazaba baje mu gitaramo cye, bazagura iyo album ku bihumbi 500 bikaba ari no mu rwego rwo kumushyigikira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show