Umuhanzikazi Nicki Minaj yabuze se wazize impanuka y’imodoka
Nicki MInaj,Umuhanzikazi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago ari mu gahinda nyuma y’aho se witwa Robert Maraj yapfuye agonzwe n’imodoka.
Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho se w’uyu muhanzikazi wari ufite imyaka 64, yagonzwe n’umuntu agahita yikomereza nk’uko umuvugizi w’uyu muhanzikazi yabyemereye ikinyamakuru People. Iyi mpanuka yabereye i New York.
Uyu mubyeyi yajyanywe mu bitaro byo hafi y’aho yagongewe ariko ku bw’amahirwe make ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yitaba Imana kubera ibikomere yari yagize.
Polisi yo mu Mujyi wa New York yabereyemo iyi mpanuka iracyakora iperereza.
Umubyeyi wa Nicki Minaj yitabye Imana nyuma y’aho umuhungu we Jelani Maraj, aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 y’igifungo ashinjwa gufata ku ngufu umwana.
Nick Minaj, w’imyaka 38, yavukiye Trinidad, mu gace ka Onika Tanya Maraj, akurira muri New York.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show