English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Umuhanzikazi  Nicki Minaj yabuze se wazize impanuka y’imodoka

 

Nicki MInaj,Umuhanzikazi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago ari mu gahinda nyuma y’aho se witwa Robert Maraj yapfuye agonzwe n’imodoka.

Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho se w’uyu muhanzikazi wari ufite imyaka 64, yagonzwe n’umuntu agahita yikomereza nk’uko umuvugizi w’uyu muhanzikazi yabyemereye ikinyamakuru People. Iyi mpanuka yabereye i New York.

Uyu mubyeyi yajyanywe mu bitaro byo hafi y’aho yagongewe ariko ku bw’amahirwe make ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yitaba Imana kubera ibikomere yari yagize.

Polisi yo mu Mujyi wa New York yabereyemo iyi mpanuka iracyakora iperereza.

Umubyeyi wa Nicki Minaj yitabye Imana nyuma y’aho umuhungu we Jelani Maraj, aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 y’igifungo ashinjwa gufata ku ngufu umwana.

Nick Minaj, w’imyaka 38, yavukiye Trinidad, mu gace ka Onika Tanya Maraj, akurira muri New York.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?

Nicki Minaj arashakwa cyane muri Afurika y’epfo

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Chief Editor Published: 2021-02-15 10:38:52 CAT
Yasuwe: 752


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi--Nicki-Minaj-yabuze-se-wazize-impanuka-yimodoka.php