English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi ukomeye mu Burundi yishwe na coronavitus


Ijambonews. 2020-04-12 14:43:02

Umuhanzi w’Umurundi, Niyomwungere Willy Leonard wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Abantu’, yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19.

Uyu muhanzi usanzwe uba muri Canada, ibinyamakuru byo mu Burundi birimo Akeza.net, byatangaje ko yitabye Imana aguye muri Malawi, akaba yazize icyorezo cya COVID-19, kimwe mu bihangayikishije Isi uyu munsi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wakunzwe na benshi kubera indirimbo ye ‘Abantu’ yamenyekanyemu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2019.

Uyu muhanzi yitabye Imana afite abana babiri b’abakobwa yasize muri Canada, mu gihe umugore we arwariye Covid-19 muri Malawi aho yari kumwe n’umugabo we.

Muri Malawi uyu muhanzi yaguye hari abanduye bagera kuri 12 , barimo umugore we ndetse n’undi muntu babanaga mu nzu bose basuzumwe bagasanganwa ubu burwayi.

Mu Burundi abantu batanu nibo bamaze gusanganwa indwara ya Covid-19 nabo bakaba bakomeje kwitabwaho n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Uretse indirimbo Abantu, yaririmbye kandi indirimbo zirimo; ‘Intambara’, ‘Thank you mama’, ‘Nzoza’, ‘Ubwami bwa we burarangiye’ n’izindi. Indirimbo abantu ya Willy Léonard Niyomwungere.

https://youtu.be/K-LMpOAFP-s .

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzi Kizz Daniel ugiye kumurika EP nshya yatangaje ko yapfushije nyirabukwe.

Myugariro ukomeye w’Amavubi yagize imvune itamwemerera gukina umukino wa Libya.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Umuhanzi Chris Eazy ufitanye imishinga migari na Sheebah Karungi, ategerejwe i Kampala.

Moriah Entertainment yasinyanye amasezerano n’umuhanzi ukomeye.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-12 14:43:02 CAT
Yasuwe: 874


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-ukomeye-mu-Burundi-yishwe-na-coronavitus.php