English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Nicki Minaj yafatanwe urumogi maze igitaramo yari afite gihita gisubikwa

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguwe gitumo ubwo yari ku kibiga cy'indege cyo mu Buholandi  maze asakwa n'abapolisi bo kuri icyo kibuga mu bikapu bye basangamo urumogi rutavuzwe ingano yarwo.

Nicki w'imyaka 41  yatawe muri yombi ku wa Gatanu  ubwo yari yerekeje mu Bwongereza ariko bikaba ngombwa ko anyura mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam.

Uyu muraperikazi yavuze ko ibyo yakorewe ari akagambane ka bantu batashakaga ko akora igitaramo ngo kuko urumogi rusanzwe rwemewe mu Buholandi.

Nyuma y'amasaha 6 atawe muri yombi yaje kurekurwa n'abashinzwe umutekano gusa ahita acibwa amande.

Kubera iyo mpamvu  igitamo yari afite i Machester cyarasubitswe kuko yahageze amasaha yarenze.

Abafana barenga ibihumbi 20 bari baje muri iki gitaramo barategereje ariko birangira babwiwe ko igitaramo cyasubitswe.

Gusa Amakuru avuga ko abari baguze amatike y'icyo gitaramo azakomeza kugira agaciro  kugeza iki gitaramo gisubukuwe muri Co-op Live arena.



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Bus ya Rayon Sports yari imaze imyaka 4 iparitse igiye gusubira mu muhanda.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-26 08:06:01 CAT
Yasuwe: 203


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Nicki-Minaj-yafatanwe-urumogi-maze-igitaramo-yari-afite-gihita-gisubikwa.php