English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone afite igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali.

Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi ku mazina na Dr Jose Chameleone, yashyize atangaza itariki y’igitaramo afite mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri agiteguza.

Mu 2022, nibwo Chamelepne yari yatangaje ko afite igitaramo i Kigali, ariko yirinda kuvuga itariki, kugera ubwo abantu bategereje umwaka umwe urashira undi urataha.

Gusa kuri iyi nshuro yasohoye ifishi igaragaza ko azataramira muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2025 akazaba ari igitarmo yiteguriye ku giti cye.

Jose Chameleone azaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu, dore ko yahaherukaga mu 2018 ubwo yari aje mu gitaranmo cyo kumurika album ya Deej Pius yise ‘Iwacu’ yamurikiwe muri Caamp Kigali.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Mujye mu kuzimu - Perezida Kagame yahaye gasopo abafite imigambi mibi ku Rwanda

Leta ya Congo yateye umugongo umusanzu wa Joseph Kabila

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 11:17:22 CAT
Yasuwe: 217


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Dr-Jose-Chameleone-afite-igitaramo-cyimbaturamugabo-i-Kigali.php