Ni mu itangazo ubuyobozi bwa Isibo TV ari nayo itegura ikanatanga ibi bihembo , yatangaje ko yigije inyuma uy’umuhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi , wari kuzaba ku wa 26 Werurwe 2023, byimurirwa ku wa 30 Mata 2023.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Isibo TV, Abayisenga Christian yatangaje ko ari icyemezo bafashe mu rwego rwo gukomeza kurushaho gutegura neza iki gikorwano kugira ngo bongerere abahanzi igihe gihagije cyo gutorewa.
Ati “Hari ibyo twarebye, nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa bacu dusanga ntacyo byaba bitwaye twigije inyuma ibirori byo gutanga ibi bihembo ndetse amatora agiye gukomeza kugeza ku wa 29 Mata 2023.
Ni ibihembo bigamije kuzamura no gushyigikira impano zitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no gushimira abafite ahobahuriye n’uru ruganda rw’imyidagaduro. Ibi bihembo kandi byaherukaga kuba ku wa 13 Werurwe 2022.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show