English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umufasha wa Meddy  yamaganiye kure kubimaze igihe bimuvugaho

 

 Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, yahaye inkwenene abamaze iminsi bamushinja gukubita umugabo we.

Ni ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hari hakomeje gukwirakwizwa amakuru y’uko Mimi yaba asigaye akubita Meddy.

Uyu muhanzi yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.

Ati "Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe."

Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati "Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!"

Ni amakuru yamenye ko ari ibinyoma byambaye ubusa, nk’uko umwe mu nshuti z’uyu muryango yabigarutseho.

Yavuze ko na we yatunguwe n’aya makuru, kuko nta nduru arumva mu muryango wa Mimi na Meddy kuva yabamenya.

Ati "Kuva namenya Meddy n’umugore we nta na rimwe nari numva banavugana nabi, ni abantu nzi cyane kandi mpamya ko intonganya zaba iwabo nazimenya. Ibyo ni ibihuha rwose barabeshya."

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana. Bibarutse imfura yabo mu 2022.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Imitwe 3 yitwaje intwaro yishyize hamwe ngo ikureho ubutegetsi bw'u Burundi.

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.

Hamenyekanye igihe imibiri y’Abasirikare 14 bo muri Afurika y’Epfo izoherezwa mu Gihugu cyabo.

SADC yiyemeje gukorana na EAC mu kurebera hamwe umutekano wa DRC.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-12 09:54:37 CAT
Yasuwe: 467


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umufasha-wa-Meddy--yamaganiye-kure-kubimaze-igihe-bimuvugaho.php