Uko James yitwikiye inzu inshuro Ebyiri mu ijoro Rimwe agamije kureba abazimya inkongi y’umuriro
Mu Bwongereza, umugabo w’imyaka 26 witwa James Brown, utuye mu gace ka Northumberland, yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe, nyuma yo kwiyemerera ko yitwikiye inzu ku bushake inshuro ebyiri mu ijoro rimwe, agamije gusa kureba uburyo abashinzwe kuzimya inkongi bakora akazi kabo.
Uyu musore, wamenyekanye kubera urukundo rudasanzwe afitiye abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yagaragaye nk’uwakoze icyaha giteje akaga ndetse kinashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ubwo yafatwaga yishimiye kureba abazimya umuriro bari mu kazi kuri we yitangiye.
Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru OddityCentral ivuga ko ku wa 9 Mata 2025, Brown yahamagaye ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryo mu gace ka Ashington, avuga ko inzu ye yafashwe n’inkongi itewe n’amashanyarazi. Abashinzwe kuzimya inkongi baje barayizimya, banacomokora amashanyarazi, barangije baragenda. Hashize iminota 90 gusa, yongeye kubahamagara avuga ko indi nkongi yibasiye iyo nzu.
Ubwo basubiraga aho, basanze ibikoresho by’imbere byafashwe n’inkongi, ariko bibaza icyateye iyo nkongi ya kabiri. Uwo musore yababwiye ko na bwo byatewe n’amashanyarazi, nyamara baratungurwa no kubona ko byari bidashoboka kuko amashanyarazi yari yakuweho. Icyo gihe batangiye kugira amakenga, batangira iperereza ryihuse.
Ubwo bagenzuraga amashusho n’amakuru bifashisha, basanze Brown yari amaze amezi 12 ahamagara abashinzwe kuzimya inkongi inshuro zisaga 80, rimwe na rimwe nta mpamvu ifatika, rimwe na rimwe abikora mu buryo bwa gihamya y’uko abikunda cyane. Kandi ubwo bari bazimya iyo nkongi, yari ahagaze atuje, afata amashusho, abareba n’umunezero mwinshi.
Mu rukiko, James Brown ubwe yemeye icyaha, avuga ko yabikoze kubera urukundo rutagereranywa afitiye uwo mwuga. Ngo akiri umwana yifuzaga kuzaba umwe mu bazimya inkongi, ariko ntibyamuhira, bituma agira ubushake bwo kubareba buri gihe, bikagera aho yiyemeza kwitwikira inzu ngo abone uko abakurikirana mu mirimo yabo.
Umucamanza Robert Adams yavuze ko ibyo Brown yakoze byateje igihombo gikomeye ku rwego rw’igihugu, binabuza abandi bantu ubufasha bwihutirwa.
Yagize ati: “Ubyibazeho, hari uwashoboraga kugwa mu nkongi kuko ubufasha bw’abagombaga kumutabara wari wabubujije, kubera irari ryawe ridasanzwe.”
Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri, rumutegeka gukora amasaha 150 y’imirimo rusange idahabwa ibihembo, ndetse anahagarikwa burundu guhamagara abashinzwe kuzimya inkongi, keretse ari uko hari ikibazo cyemewe cyihutirwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show