English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Nzajya kurega muri RIB!’KNC yateye ubwoba abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Tariki 17 Gicurasi 2025, umukino wari witezwe na benshi wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera wahagaritswe ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zavutse zishingiye ku byemezo by’abasifuzi bitavuzweho rumwe.

Rayon Sports yangiwe igitego, ndetse ikaza kwimwa penaliti, mu gihe Bugesera FC yahise ihabwa penaliti itavugwaho rumwe n’abafana ba Rayon. Ibi byabaye imbarutso y’imyigaragambyo n’imvururu byatumye umukino uhagarikwa n’abashinzwe umutekano.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko ibikorwa byabangamira imigendekere y’umukino bidakwiye kwihanganirwa, anizeza abakunzi b’umupira ko ibyakurikiyeho bizakurikiranwa byimbitse.

Nyuma y’iki gikorwa cyahungabanyije isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United akaba na nyiri Radio/TV1, yahaye ubutumwa bukakaye abanyamakuru, abashinja kuba bamwe mu bagira uruhare mu gukongeza imvururu zishingiye ku myumvire n’imyandikire yabo.

Ati ‘’Twebwe itangazamakuru ni twe turimo kugumura rubanda... Ndabinginze, umuntu uzongera kunnyega no kuntuka azabibazwe n’amategeko, nzajya kumurega muri RIB."

KNC yanibukije ko nta kipe isifurirwa 100% uko yishakiye, ashimangira ko Rayon Sports na yo ikwiye kwakira ko hari ubwo ibyemezo biba bitagenda uko byifuzwa. Yongeyeho gusaba FERWAFA ibisobanuro ku cyemezo cyo kugumisha umusifuzi wasifuye uyu mukino, mu gihe hari amakuru avuga ko atizerwaga n’impande zimwe.

Ati "Niba abantu bakubwiye ngo uyu musifuzi afite ikibazo, ukamwemerera gusifura umukino nk’uyu, si ukumushora?."



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 12:05:08 CAT
Yasuwe: 369


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nzajya-kurega-muri-RIBKNC-yateye-ubwoba-abanyamakuru-ba-Siporo-mu-Rwanda.php