English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Ku wa Mbere tariki 7 Mutarama 2025, abakozi babiri bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi, bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Abatawe muri yombi ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa  Manihira, Basabose Alex, hamwe n’Umukozi w’uyu murenge witwa Hategekimana Victor, usanzwe ashinzwe iterambere ry'ishoramari bose bokorera akarere ka Rutsiro.

Aba bakozi bose bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative uri no mu bakoze Raporo ihamagaza aba bakozi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA yigaramye ibyo kuba aya makuru ayazi.

Ati “Amakuru ku itabwa muri yombi ry’abo bakozi ni mashya, gusa reka tubaze urwego rwabataye muri yombi, dore ko natwe tuyamenye ubu.”

 

Amakuru atugeraho avuga ko dosiye ifunze aba bakozi ari uko bashyizeho Koperative ya baringa maze bakayihesha amafaranga Miliyoni 2 Frw ya VUP asanzwe afasha abaturage kwivana mu bukene.

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo iteganya ko uwahamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Kayonza: Abakozi 3 b’Akarere batawe muri yombi bakekwaho kunyereza miliyoni 67Frw

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ubutwari n’ubwitange

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-08 15:36:11 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukuri-ku-bakozi-bakarere-ka-Rutsiro-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gukoresha-nabi-umutungo-wa-Leta.php