English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukraine yasabye ko Perezida Vladimir Putin uri muri Turkmenistan yatabwa muri yombi.

Perezida w’Uburusiya ari mu ruzinduko muri Turkmenistan, akaba yasabiwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine ko atabwa muri yombi, kugira ngo hubahirizwe icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ku wa 10 Ukwakira 2024, ni bwo Minisiteri yasohoye itangazo isaba Turkmenistan kudaha ikaze Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yibutsa ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Putin yageze muri Turkmenistan kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira inama mpuzamahanga ifite insanganyamatsiko igira iti "isano hagati y’bihe n’umuco - ishingiro ry’amahoro n’iterambere," igamije guha icyubahiro umwandisi akaba n’umusizi w’Umunya-Turkmenistan, Makhtumkuli Fraghi, umaze imyaka 300 yitabye Imana.

Muri Werurwe  2023 ni bwo  hasohotse impapuro zo guta mui yombi, bitewe n’ibyaha ashinjwa birimo gukora no gutegura intambara n’ibindi byaha bisa na byo.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 14:25:07 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukraine-yasabye-ko-Perezida-Vladimir-Putin-uri-muri-Turkmenistan-yatabwa-muri-yombi.php