Uko ingengo y’imari ya MINISANTE izahindura isura y’amavuriro yo mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 izakoresha miliyari zisaga 333 Frw, aho hazibandwa cyane ku kuvugurura amavuriro no gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, hakoreshejwe imashini ya PET Scan, ubwa mbere izaba igeze mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo ku wa 13 Gicurasi 2025, aho yasobanuye ko ibi bigaragaza intambwe ikomeye mu kongerera ireme serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi mashini nshya ya PET (Positron Emission Tomography) izifashishwa mu gusuzuma indwara zitoroheje nk’iz’umutima, kanseri, ubwonko n’imyakura, kandi ko ibisabwa byose byamaze gutegurwa kugira ngo itangire gukoreshwa bitarenze uyu mwaka.
Muri iyi ngengo y’imari, miliyari 16.5 Frw zateganyijwe ku bikoresho by’ubuvuzi, harimo n’ibizatumizwa hanze kubera ko bidakorerwa mu Rwanda. Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bizatwara miliyari 111 Frw, mu gihe ibya Muhororo bizahabwa miliyari 67 Frw.
Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragaje ko ibitaro bya Gisenyi na Gicumbi nabyo bizavugururwa, bigashyirwa ku rwego rw’amavuriro y’ubushakashatsi n’aho kwigira nk'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK.
Yavuze ko nubwo hari aho inkunga zavuye ku nkunga zatanzwe zahagaze, MINISANTE izakomeza gushakisha ibisubizo imbere mu gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show