English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Mukayiranga Speciose yarokokeye mu nyanja y’amaraso i Nyanza ya Kicukiro

Ku myaka 74, Speciose Mukayiranga aracyafite mu ntekerezo ze amajwi y’abaturanyi bamushinjaga kuba Umututsi, amagambo yuzuyemo urwango, ndetse n’iyo mvura y’amaraso yasenye ubuzima bwa benshi mu Batutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntazibagirwa ukuntu yanyuze mu nyanja y’amaraso mbere yo kurokoka.

Mukayiranga yavukiye i Byumba mu 1950. Yakuriye mu bihe by’itotezwa ry’Abatutsi ryatangiye mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge mu 1962. Kuva icyo gihe, yarerewe mu gihugu cyaranzwe n’ivangura n’amacakubiri yatewe n’abakoloni, bikomeza gukura mu myaka ya Kayibanda na Habyarimana.

Ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi mu 1994, ubwo Jenoside yatangiraga kumuhiga nk’abandi bose. Tariki 9 Mata, yahungiye hamwe n’umuryango we ku ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro, bizera ko abasirikare b’Ababiligi bari bahari bashobora kubarinda. Icyo cyizere cyaje guhinduka umubabaro w’iteka.

Tariki 11 Mata 1994, abasirikare b’Ababiligi baragiye basiga Abatutsi iheruheru. Nyuma gato, Interahamwe zabagezeho zibatera amagerenade, zibica urubozo, zibatemesha intwaro gakondo zose zishoboka. Aho niho Mukayiranga yarokokeye mu irimbi ry’abantu bari batarashiramo umwuka.

Ati: “Nari ndyamye mu nyanja y’amaraso, imvura yaramaze kugwa, amaraso amanukira mu muhanda akagera i Kicukiro Centre. Umugabo wanjye baramwishe aho yari aryamye, ariko njye ndakomeza ndihisha mu mirambo.”

Mukayiranga ntiyibagirwa uko abana, abagore, abasaza n’impinja basizwe i Nyanza ya Kicukiro nk’ibicibwa, bamwe bakicwa n’amagerenade, abandi bagatwikirwa, abandi bagatwikirwa inzu. Interahamwe zari zaje ziturutse mu bice bya Gikondo, Gatenga, i Nyanza n’ahandi.

Agira ati: “Twamburwaga, tugatukwa, bagatema umuntu nk’inkwi, umwana w’imyaka 10 agatera umusaza amacumu.”

Yemeza ko ibyabaye i Nyanza ya Kicukiro byari umugambi wihariye, ndetse akaba afata tariki 11 Mata 1994 nk’umunsi u Rwanda rwatereranywe n’amahanga, by’umwihariko u Bubiligi.

Ati: “Ababiligi bararuca bararumira, basiga abana b’uruhinja n’ababyeyi, bajyana imbwa zabo ariko basiga abantu b’inzira karengane. Uwo munsi niwo mperuka w’ukugira u Bubiligi inshuti.”

Mukayiranga n’abandi bake barokowe n’Inkotanyi tariki 12 Mata 1994, ariko kugeza n’uyu munsi, ibikomere yatewe n’uwo munsi ntibyashira.

Ati: “Ubu ndavuga ariko ndavugira n’abandi tutakiri kumwe. Inkotanyi n’Imana ni byo byonyine byadukijije.”

Tariki 11 Mata ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda, aho abasaga 10,000 biciwe i Nyanza ya Kicukiro, abandi bakicirwa mu Bugesera, Gashora n’ahandi hose. Ni itariki y’ubuhamya, y’ukuri, kandi y’ikirenga cy’umugambi mubi wahagaritswe n’intwari.

Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Mukayiranga Speciose yarokokeye mu nyanja y’amaraso i Nyanza ya Kicukiro

Kicukiro: Njyanama yiyemeje gukaza ingamba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

Ibyaranze agace ka Nyanza-Bugezera mu isiganwa rya Tour du Rwanda 2025.

Hamenyekanye icyatumye ababyeyi barwanira mu nama yari yabahurije mu Ishuri rya E.S Nyanza.

Nyanza: Yarakubiswe kugeza apfuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-11 09:55:30 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Mukayiranga-Speciose-yarokokeye-mu-nyanja-yamaraso-i-Nyanza-ya-Kicukiro.php