English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukekwaho kwica umuturage w'i Karongi yafatiwe i Nyanza nyuma y'amezi ane ashakishwa

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umusore witwa Ferdinand Nsengiyumva bakunze kwita Rusakara ufite imyaka 38, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umuturage wo mu Karere ka Karongi ahita aburirwa irengero.

Ferdinand  akekwaho kwica Usabyuwera Gerard  muri Werurwe uyu mwaka, icyo cyaha yagikoreye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi mu Kagali ka Kareba mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga nyuma ahita atorokera mu Karere ka Nyanza.

Undi bikekwako bakoranye icyo cyaha witwa Jean Marie Vianney yahise atabwa muri yombi afungirwa mu Karere ka Karongi mu gihe Rusakara yafashwe nyuma y'amezi ane afatirwa mu Karere ka Nyanza  Mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Aya makuru yahamijwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busoro Jean Baptiste Habineza.

Yavuze ati"Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe  n'uwo bafanyije gukora icyaha ufunguye i Karongi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kareba ari naho nyakwigendera yari atuye Evariste Nsengimana yabwiye UMUSEKE ko Nyakwigendera yatezwe saa munani z'igicuku aricwa.

Gitifu Evariste yagize ati”Ntitwamenye aho yaturutse gusa bajya kumwica nyakwigendera yatatse cyane avuga abamwishe, abantu batabaye basanga birutse bagiye kuko yabanje gutabaza.

Yakomeje avuga ko icyatumye nyakwigendera Gerard wari mu kigero cy'imyaka 32 yicwa kitamenyekanye gusa baketse ko umuntu bari bafatanyije ariwe wamugambaniye.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, biteganijwe ko azajyanwa mu Karere ka Karongi akoherezwa mu rukiko.

 



Izindi nkuru wasoma

Ukekwaho kwica umuturage w'i Karongi yafatiwe i Nyanza nyuma y'amezi ane ashakishwa

PL yijeje ab’i Karongi na Rutsiro kwimakaza ikoranabuhanga no guhashya ruswa

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Nyanza:RIB yataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana

Nyuma y'ifatwa rya Kanyabayonga M23 yinjiye mu mujyi wa Karumba



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-04 15:32:16 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukekwaho-kwica-umuturage-wi-Karongi-yafatiwe-i-Nyanza-nyuma-yamezi-ane-ashakishwa.php