Ukekwaho kwica umuturage w'i Karongi yafatiwe i Nyanza nyuma y'amezi ane ashakishwa
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umusore witwa Ferdinand Nsengiyumva bakunze kwita Rusakara ufite imyaka 38, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umuturage wo mu Karere ka Karongi ahita aburirwa irengero.
Ferdinand akekwaho kwica Usabyuwera Gerard muri Werurwe uyu mwaka, icyo cyaha yagikoreye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi mu Kagali ka Kareba mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga nyuma ahita atorokera mu Karere ka Nyanza.
Undi bikekwako bakoranye icyo cyaha witwa Jean Marie Vianney yahise atabwa muri yombi afungirwa mu Karere ka Karongi mu gihe Rusakara yafashwe nyuma y'amezi ane afatirwa mu Karere ka Nyanza Mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.
Aya makuru yahamijwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busoro Jean Baptiste Habineza.
Yavuze ati"Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'uwo bafanyije gukora icyaha ufunguye i Karongi."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kareba ari naho nyakwigendera yari atuye Evariste Nsengimana yabwiye UMUSEKE ko Nyakwigendera yatezwe saa munani z'igicuku aricwa.
Gitifu Evariste yagize ati”Ntitwamenye aho yaturutse gusa bajya kumwica nyakwigendera yatatse cyane avuga abamwishe, abantu batabaye basanga birutse bagiye kuko yabanje gutabaza.
Yakomeje avuga ko icyatumye nyakwigendera Gerard wari mu kigero cy'imyaka 32 yicwa kitamenyekanye gusa baketse ko umuntu bari bafatanyije ariwe wamugambaniye.
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, biteganijwe ko azajyanwa mu Karere ka Karongi akoherezwa mu rukiko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show