Nyanza:RIB yataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana w'umuhungu w'umwaka umwe n'igice amwibye mu rugo yakoreragamo ubwo nyina atarahari.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu Kagali ka Mututu mu Mudugudu wa Gatongati.
Amakuru avuga ko umukozi wo mu rugo afite imyaka 16, yakoraga mu rugo rwo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba mu Kagali ka kabumbwe mu Mudugudu wa Kabuga.
Amakuru avuga ko uwo mukozi akimara kwiba uwo mwana yahise amujyana mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu Kagali ka Mututu mu Mudugudu wa Gatongati Kuberako ariho nyina w'uwo mukozi acumbitse.
Nyina w'umwana amaze kumubura yahise atangira kumurangisha maze aza kumubona,RIB ita muri yombi uriya mukozi nubwo ataratangaza impamvu yamuteye kwiba umwo mwana.
Ubwo UMUSEKE wageragezaga kuvugisha ubuyobozi bwo muri ako gace nti byashobotse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show